ISCID asbl
Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique

Communiqués 2026:


Itangazo rigenewe abanyamakuru (27/03/2026)

Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la citoyenneté démocratique, ISCID asbl) kiramenyesha abantu bose ko imihango yo kwibuka imyaka 28 ishize Seth Sendashonga yishwe iteganijwe tariki ya 23 Gicurasi uyu mwaka. Iyo mihango izabera i Bruxelles mu Bubiligi guhera saa munani z’amanywa kugera saa moya z’ijoro kuri adresse izatangazwa mu minsi iri imbere.
Muri uwo muhango hateganijwe ibiganiro bizatangwa n’abantu banyuranye kuri iyi nsanganyamatsiko:
«
Ishusho y’u Rwanda twifuza nyuma y’ubutegetsi bwa FPR; uruhare rwa buri wese »
Ingingo z’ingenzi z’iyi nsanganyamatsiko ndetse n’amazina y’impuguke zizatanga ibiganiro nabyo bizatangazwa mu minsi iri imbere.
Ababishoboye musabwe kuzitabira ibyo biganiro muri benshi,

Bikorewe i Buruseli, tariki ya 27/03/2026
Jean-Claude Kabagema,
Perezida wa ISCID asbl

Télécharger : ISCIDasbl - Itangazo ritumira mu biganiro byo kuwa 23-05-2026.pdf