Itangazo rigenewe abanyamakuru Faustin Twagiramungu ni umwe mu ntwari z’u Rwanda zarwanyije igitugu zivuye inyuma, aharanira demokarasi, ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda. Ni muri urwo rwego Faustin Twagiramungu yabaye umwe mu banyabwenge bafashe iya mbere mu mwaka wa 1990 bagashyira umukono ku nyandiko yasabaga ko politiki y’amashyaka menshi yakongera guhabwa urubuga mu Rwanda. Ntibyateye kabiri, mu mwaka wa 1991, yabaye mu bari ku isonga ryo kuvugurura ishyaka MDR, atorerwa kuriyobora mu mwaka wa 1992. Faustin Twagiramungu azahora yibukwa mu mateka y’u Rwanda nk’umunyapolitiki wagerageje guhuza uruhande rwa guverinoma y’u Rwanda n’urw’inyeshyamba za FPR Inkotanyi zarwanyaga iyo guverinoma. Bwana Faustin Twagiramungu yeguye ku buyobozi bw’iyo guverinoma tariki ya 28 Kanama 1995 ari kumwe na Seth Sendashonga wari ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’amajyambere ya komini, ku mpamvu zishingiye ahanini ku kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu byakorwaga kandi binashyigikiwe n' ubuyobozi bw’ingabo zari zimaze gufata igihugu z’ishyaka FPR. Mu mwaka wa 2003, bwana Faustin Twagiramungu wari warahungiye mu gihugu cy’ u Bubiligi yiyemeje gutaha ndetse yiyamamarira umwanya wa perezida wa repuburika. Ayo matora yaranzwe n’iterabwoba n’uburiganya ku buryo yarangiye mu Rwanda hongeye kwimikwa igitugu ari nacyo gikomeje gushora abanyarwanda n’abatuye akarere mu ntambara zidafite ikindi zunguye uretse ubusahuzi, kumena amaraso y’abaturage no kwimakaza umwiryane. Institut Seth Sendashonga irahamagarira abanyarwanda gukomeza urugamba rwa Faustin Twagiramungu rwo guharanira amahoro arambye mu Rwanda, ayo mahoro akaba agomba gushingira kuri demokarasi nyayo, ku bwisanzure bw’abaturage, ku butabera nyabwo, ku bumwe n’ubwiyunge bw’abagize umuryango Nyarwanda. Institut Seth Sendashonga iboneyeho gufata mu mugongo umuryango wa Nyakwigendera kandi irawizeza gukomeza kuwuba hafi. Télécharger: ISCIDasbl-Adieu cher Faustin Twagiramungu |
“NUTANYOBOKA NDAKWICA” Nyuma y’itangazwa rya raporo y’umuryango w’abanyamerika Human Rights Watch (HRW), tariki ya 8 Ukuboza 2023, ku bikorwa bya guverinoma y’u Rwanda bigamije kubuza amahwemo abatuvuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR aho bahungiye hirya no ku isi, ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la citoyenneté démocratique, Iscid asbl) kirageza ku Banyarwanda no ku nshuti z’u Rwanda ubutumwa bukurikira : 1. Institut Seth Sendashonga irashimira byimazeyo umuryango Human Rights Watch kuba warafashe igihe gihagije ugashyira ingufu nyinshi mu gikorwa kigaragara nk’ubushakashatsi bwimbitse ku marorerwa ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na Perezida Paul Kagame bukorera abanyarwanda bahunze icyo gihugu ku mpamvu z’umutekano wabo. Muri ibyo bikorwa harimo kubahiga bukware aho baherereye hose, kubaneka mu byo baganira n’ibyo bakora, kubahungeta ku buryo bunyuranye, kubanyereza, kubashimuta ndetse no kubica. Bamwe mu banyarwanda bishwe nyuma y’uko bahawe ubutumwa bwa FPR bugira buti « nutaza muri FPR uzicwa ». Iyo raporo y’amapaji 129 yakozwe hifashishijwe ubuhamya bw’abantu bagera ku 150 baba muri Afurika, mu Burayi, muri Australia no muri Amerika. Human Rights Watch yagiye inandikira ubutegetsi bw’ibihugu binyuranye, birimo n’u Rwanda, yaka ibisobanura ku bibazo bimwe na bimwe za leta zifitemo uruhare. Ni igikorwa cy’agaciro kigamije kurengera uburenganzira bw’abanyarwanda bahunze ingoma y’igitugu ariko iyo ngoma ikaba ibona ko abo bantu itabagenzuriye hafi amaherezo bazayihirika. 2. Nk’uko iyo raporo ibyibutsa u Rwanda ruri mu bihugu byohereza ingabo nyinshi mu mahanga mu rwego rw’ubutumwa bw’amahoro bugenwa n’Umuryango w’Abibumbye cyangwa Ubumwe bw’Afurika. Biteye inkeke ariko kubona icyo gikorwa gihinduka uburyo bwo gukinga ikibaba kugirango leta ibashe gushyira mu bikorwa gahunda z’ubwicanyi n’andi marorerwa akorerwa impunzi z’abanyarwanda. Raporo ya Human Rights Watch iributsa ko igihe umuryango w’abibumbye usohora raporo y’ubwicanyi bise Mapping Report bwakorewe impunzi z’abanyarwanda muri Repuburika iharanira demokarasi ya Kongo (Ukwakira 2010), leta y’u Rwanda yashinjwaga ubwo bwicanyi yavuze ko igiye kuvana ingabo zayo i Darfour muri Sudani aho zari mu butumwa bw’amahoro. Ibyo byahaye ubunyamabanga bw’Umuryango w’Abibumbye urwitwazo rwo gucisha make buhagarika ishyirwaho ry’urukiko rwasabwaga mu myanzuro yatanzwe n’impuguke zakoze iyo Mapping Report. Ikindi giteye inkeke nuko izo ngabo ubwazo aho zigeze zigira uruhare mu guhungabanya ubwisanzure bw’abanyarwanda bahahungiye. Human Rights Watch ivuga ko muri Mozambike impunzi z’abanyarwanda zari zifite umutekano uhagije kugeza mu mwaka wa 2021 ubwo ingabo z’u Rwanda zagiyeyo mu butumwa bwo kugarura umutekano mu ntara ya Cabo Delgado. Guhera ubwo ibikorwa by’ubwicanyi n’inyerezwa ry’impunzi byahise bitangira. Muri make ibyari ubutumwa bw’amahoro byabaye akaga ku mpunzi z’abanyarwanda. 3. Raporo ya Human Rights Watch yerekana uburyo jenoside yagizwe iturufu ya politiki ubutegetsi bwa Perezida Kagame bukoresha kugirango bucecekeshe umuntu wese utavuga rumwe nabwo. Ni muri urwo rwego iyo raporo igaruka ku ijambo ryavuzwe na jenerali James Kabarebe tariki ya 16 ugushyingo 2019 imbere y’urubyiruko rw’abanyeshuri b’abacikacumu ba jenoside yakorewe abatutsi. Yavuze ko abahunze ubutegetsi bwa FPR bose bafite ingengabitekerezo ya jenoside, bakaba nta yindi gahunda bafite uretse kuzagaruka bakarimbura abo batashoboye kwica muw’1994. Ati ibyo mwumva bita demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu burya nta kindi bihishe ni ingengabitekerezo ya jenoside. Ayo magambo yayavuze ari umujyanama wa Perezida Paul Kagame ariko ubu yagizwe umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ubutwererane n’akarere. Ariya magambo afite uburemere bukomeye kuko ubwayo arerekana ko abari ku butegetsi kuva mu w ‘1994 nta kindi cyerekezo bafitiye igihugu uretse intambara hagati y’abanyarwanda ubwabo, bamwe batsinda abandi bagahunga igihugu bagiye gutegura indi ntambara. Iki nicyo gisobanura impamvu ubutegetsi bwa Perezida Kagame aho gushyira ingufu muri politiki zigamije kubanisha abanyarwanda buhitamo gushyira ingufu mu kubuza amahwemo abaturage babuhunze kuko abari imbere mu gihugu bo basanzwe nta bwinyagamburiro bafite. Ni muri urwo rwego hatangwa amafaranga atagira ingano mu bantu bashinzwe gukurikirana ibikorwa by’abanyarwanda b’impunzi aho bari hose no kubahungeta bifashishije imbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru risanzwe. Human Rights Watch yibukije ko muri abo bifashishwa ku mbuga nkoranyambaga harimo uwiyita Kasuku ufite umwihariko wo gutesha agaciro abatavuga rumwe n’ubutegetsi yifashishije amagambo y’urukozasoni. Raporo ya Human Rights Watch yerekana ko hari n’amafranga menshi yagiye atangwa mu bigo by’ikoranabuhanga ajyanye no kuneka ibyo abantu baganira kuri terefoni. Kuvuga ko ibyo bikorwa byose biri mu rwego rwo kurwanya jenoside ni ikinyoma cyambaye ubusa. 4. Institut Seth Sendashonga irongera gushimangira ko u Rwanda atari akarima k’umuntu Runaka cyangwa agatsiko. U Rwanda ni iguhugu twese abanyarwanda twarazwe n’abasokuruza bacu. Nta munyarwanda udafite uburenganzira bwo gutekereza ku miyoborere y’igihugu cye ndetse no kunenga ibyo abona bitagenda neza. Leta y’u Rwanda ifite inshingano zo gushyiraho politiki zibanisha abanyarwanda no guhumuriza abahunze igihugu kubera amakuba yaranze amateka yacu. Ntabwo abanyarwanda baba mu mahanga ari abanzi b’igihugu. Nta n’ubwo u Rwanda arirwo rufite umwihariko wo kugira abenegihugu benshi mu mahanga. Icyongera umubare w’impunzi z’abanyarwanda ni politiki mbi ituma abaturage babaho nk’abafunze, batinyagambura, abagerageje kuvuga bakaba bicwa cyangwa bagafungwa. Gukurikirana impunzi mu buhungiro uzanywe no kuzibuza amahwemo ni ukuzisonga ubwa kabiri. 5. Umuryango mpuzamahanga, cyane cyane ibihugu byakiriye impunzi z ‘abanyarwanda n’ibifitanye ubutwererane n’u Rwanda bikwiye guha agaciro ibivugwa muri iyi raporo ya Human Rights Watch. Guhera muri 1994 u Rwanda rwahawe imfashanyo nyinshi kugirango rwiyubake nyuma y’amakuba rwaciyemo ariko rukeneye n’inkunga yo kurufasha gushyiraho politiki nyayo yo kubanisha abanyarwanda. Ntabwo rukeneye inkunga yo kugura pegasus yo kuneka ibyo abanyarwanda baganira ku materefoni yabo. Ntirukeneye inkunga yo guha ibinyamakuru bigomba gutaka ubutegetsi buriho no guharabika abanenga ubutegetsi bashingiye ku bimenyetso bifatika. Umuryango Human Rights Watch usabwe gukomeza umurimo mwiza watangiye, nko gukurikirana ababuriwe irengero hirya no hino barimo umunyamakuru Cassien Ntamuhanga waburiye muri Mozambike yari mu maboko y’abapolisi, ndetse n’umusizi Innocent Bahati, uyu we akaba yaraburiye mu Rwanda, n’abandi benshi tutiriwe turondora. Bikorewe i Buruseli, tariki ya 20/10/2023 Télécharger: ISCIDasbl-Raporo ya HRW |
ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU Télécharger: ISCIDasbl - Isabukuru ya 25 Sendashonga bamwishe |
ITANGAZO: Institut Seth Sendashonga iramenyesha abantu bose ko gahunda y’isabukuru y’imyaka 25 Seth Sendashonga amaze yishwe izaba tariki ya 20 Gicurasi 2023 guhera saa munani kugera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kuri adresse ikurikira : Rue Washington 40, 1050 Ixelles (Bruxelles). Ni hafi y’umuhanda uzwi cyane witwa Avenue Louise, hirya gato ya place du châtelain. Nk’uko byasobanuwe mbere hateganijwe kumurika igitabo « U Rwanda mu gihirahiro, Twubakire amahoro arambye ku masomo y’amateka ». Muri urwo rwego bamwe mu mpuguke zagize uruhare mu bwanditsi bw’icyo gitabo bazatanga ibiganiro mbwirwaruhame ku ngingo zikurikira : Nyuma y’ibiganiro hazaba umwanya wo kwica akanyota, bikazarangira saa mbiri z’ijoro. Bikorewe i Buruseli, tariki ya 12/05/2023
|
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU: Ifungurwa rya Paul Rusesabagina Nyuma y’ifungurwa rya Paul Rusesabagina wari warashimuswe n’ubutegetsi bw’u Rwanda muri Kanama 2020, Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la citoyenneté Démocratique, Iscid asbl) cyishimiye kugeza ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ubutumwa bukurikira: Bikorewe i Buruseli, tariki ya 28/03/2023 Télécharger: ISCIDasbl_Ifungurwa_Rusesabagina.pdf |