ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU: Kizito Mihigo azize guharanira ubwiyunge nyabwo mu gihe ubutegetsi bwa FPR buburwanya
Nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Kizito Mihigo, umuhanzi w’icyamamare waranzwe n’inganzo yo guhimbaza Imana no kwigisha ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, Ikigo kitiriwe Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour l’Education à la Citoyenneté Démocratique, aribyo ISCID asbl mu mvugo ihinnye) kirashaka kugeza ku banyarwanda bose no ku nshuti z’u Rwanda ubutumwa bukurikira: 1. ISCID asbl ibanje kwihanganisha umuryango wa Nyakwigendera Kizito Mihigo kimwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakundaga ubuhanzi bwe ndetse n’inyigisho ze z’ubumwe n’ubwiyunge. 2. ISCID asbl yatewe urujijo n’itangazo rya polisi y’u Rwanda rivuga ko Kizito Mihigo yiyahuye mu ijoro ry’uwa 16 rishyira uwa 17 Gashyantare 2020 muri kasho ya Remera aho yaramaze iminsi 3 afungiye azira ko ngo yafatiwe hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi ashaka guhunga. Biratangaje kumva ko umuntu nka Kizito Mihigo warokotse jenoside yakorewe abatutsi, akaba azwiho kuba ari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gufasha abandi bacikacumu kwihangana no mu guhangana n’ingaruka z’iyo jenoside, akaba ndetse atari ubwa mbere afungwa kuko yamaze imyaka 4 mu buroko (hagati ya 2014 na 2018), biratangaje kumva ko yiyahuye ku mpamvu z’uko arimo gushinjwa icyaha kidafite ireme, icyaha cyo gushaka guhunga. Biratangaje kuko ntabwo ari Kizito Mihigo wari uyobewe ko guhunga ubwabyo atari icyaha cyacisha umuntu umutwe, dore ko n’abayobora u Rwanda muri iki gihe hafi ya bose babaye impunzi. Bishoboka bite ko Kizito Mihigo wigeze gushinjwa kandi akaburana ibyaha biremeye birimo gushaka kwica umukuru w’igihugu no gushaka guhirika ubutegetsi yahahamurwa n’ikirego gishya cyo gushaka guhunga? Uwariwe wese ushyira mu gaciro ashobora kumva ko, kimwe n’abandi banyarwanda benshi bagiye bahotorwa n’inzego zitwa ko zishinzwe umutekano, bamwe bikitwa ko biyahuye, abandi bikitwa ko batorotse gereza, naho abandi bikitwa ko barashwe barimo kurwana n’abagize izo nzego z’umutekano, Nyakwigendera Kizito Mihigo agomba kuba nawe yarahotowe na polisi y’u Rwanda. 3. ISCID asbl irasaba abatera inkunga leta y’u Rwanda kudakomeza kurebera amarorerwa ubutegetsi bwa perezida Paul Kagame bukomeje gukorera abaturage babwo. Birababaje kubona ubwo butegetsi budahwema kumena amaraso y’abaturage babwo bukomeza guhabwa inkunga ituma burushaho kugira ingufu zo kumena andi maraso menshi. Bishoboka bite ko hari abanyarwanda benshi badafite uburenganzira bwo gusohoka muri kiriya gihugu amahanga akaba abirebera akicecekera ? 4. ISCID asbl yakurikiranye ku buryo burambuye ibikorwa bya Fondation Kizito Mihigo ndetse n’ibihangano bya Nyakwigendera, ikaba isanga bisigiye abanyarwanda umurage ukomeye wo guharanira ubumwe n’ubwiyunge nta kurobanura ubwoko, uturere, amadini cyangwa ibindi bibatandukanya. Mu gihe leta ya Kagame yashyizeho icyunamo buri mwaka cyo kwibuka ubwoko bumwe gusa, mu gihe kandi iyo leta yashyizeho ikigega cyo kwita ku mfubyi z’ubwoko bumwe, hagamijwe kuryanisha abanyarwanda ubuziraherezo, Kizito Mihigo yakoze mu nganzo aririmba indirimbo yise IGISOBANURO CY’URUPFU. Iyo ndirimbo ishishikariza abantu kumva ko abaguye mu mahano yabaye mu Rwanda bose ari abo kwibukwa, bakunamirwa, bagashyingurwa mu cyubahiro, imfubyi basize zikitabwaho kimwe. Abahitanye Kizito Mihigo bamenye ko uwo murage asize wo ntacyo bashobora kuwukoraho. Tuzahora tuzirikana uwo murage. 5. ISCID asbl irasaba abanyarwanda kudacika intege bagakomeza intego yo guharanira ubumwe n’ubwiyunge bima amatwi abashishikajwe no kubateranya nk’uko Jenerali James Kabarebe, umujyanama wa Perezida Kagame, aherutse kubikora ubwo yakoranyaga urubyiruko rw’abatutsi akarubwira ko rugomba kuryamira amajanja rwitegura guhangana n’urubyiruko rw’abahutu ruri mu buhungiro hirya no hino ku isi kuko ngo amaherezo urwo rubyiruko ruzagaruka ruzanywe no gukora izindi jenoside. Nyamara James Kabarebe ntayobewe ko abatutsi benshi, barimo n’abo bafatanije urugamba, nabo bagarutse mu buhungiro, abandi bakaba barunze mu magereza, abandi nabo bakaba badasiba gushimutwa, kwicwa cyangwa gukorerwa andi marorerwa aho bita kwa Gacinya , i Kami n’ahandi nk’aho hakorerwa iyicarubozo. Ubutumwa bwo kunga abanyarwanda intwari Kizito Mihigo adusigiye nibubere urubyiruko rw’u Rwanda urumuri, rumenye ko mbere yo kuba mu bwoko runaka, twese turi abanyarwanda, ndetse ahubwo turi abantu. Bikorewe i Buruseli, le 19/02/2020 Perezida wa Iscid asbl Jean-Claude Kabagema Télécharger: ISCIDasbl_KizitoMihigo_azizeGuharaniraUbwiyungeNyabwo.pdf
|
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU: Hakenewe impinduka ikomeye muri politiki y’u Rwanda
Tariki ya 16/05/1998 – tariki ya 16/05/2020 : Imyaka 22 irashize Seth Sendashonga yishwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, nk’uko yabyigambye tariki ya 9 werurwe 2019, i Gabiro, mu mwiherero wa 16 w’abayobozi n’abakozi bakuru b’igihugu cyacu. Seth Sendashonga yazize ubwitange yagaragaje mu kurwanya akarengane, mu guharanira umutekano, demokarasi nyayo, ubumwe n’ubwiyunge, ubutabera n’uburenganzira busesuye bya buri munyarwanda. Ibyo bitekerezo birangwa no gushyira imbere inyungu z’igihugu yabigaragaje kuva akiri muto, arabikurana, bimuteza ibibazo byinshi byamuviriyemo impamvu yo gufata inzira y’ubuhungiro, mu w’1975, abikomeza kandi abishyiramo ngufu nyinshi mu bihe bikomeye yari muri guverinoma ya FPR (1994- 1995) kugeza ubwo ananijwe akegura akongera gufata iy’ubuhungiro, abo yahunze bakamusanga i Nairobi, muri Kenya, bakamwica. Nk’uko bisanzwe kuri iyi tariki ngarukamwaka, ikigo kitiriwe Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique, Iscid asbl mu mvugo ihinnye), kimaze gusuzuma ibibazo bikomeye byugarije igihugu cyacu, cyageneye abanyarwanda aho bari hose ndetse n’inshuti z’u Rwanda ubutumwa bukurikira :
1) Nyuma y’imyaka 26 u Rwanda rumaze ruvuye mu ntambara yashyize FPR Inkotanyi ku butegetsi, Iscid asbl ihangayikishijwe no kubona hari ibimenyetso byinshi byerekana ko amahoro arambye akiri kure nk’ukwezi. Iyicwa rya Kizito Mihigo, umucikacumu waririmbaga akanigisha amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, akicwa na leta azira ko abangamiye politiki yo kuryanisha abanyarwanda, ni kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana ko Perezida Paul Kagame n’agatsiko ke nta rutangira bafite mu gutegura imigambi yose yatuma baguma ku butegetsi. Mu bindi bimenyetso twavuga nk’amadisikuru ya bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu akangurira abanyarwanda intambara y’amoko, ayo madisikuru atagira urwego na rumwe ruyobora igihugu ruyamagana cyangwa ngo ruyagorore. Nyuma y’ijambo rya jenerali James Kabarebe, umujyanama wa perezida Kagame, wasabye urubyiruko rw’abatutsi guhora rwitegura kurwana n’impunzi z’abahutu bari mu mahanga, imbuga nkoranyambaga ubu zirimo gukwirakwiza ijambo ry’undi muyobozi : Dr Dusingizemungu Jean Pierre, perezida wa Ibuka, ishyirahamwe rikomeye cyane ryitirirwa abacikacumu ba jenoside yakorewe abatutsi ariko mu by’ukuri akaba ari igikoresho gikomeye muri politiki ya FPR. Uwo muyobozi arabwira abacikacumu ko bamwe muri bo bakwiye gukora akazi gahoraho (kandi kabatunze) ko guhiga abakekwaho kugira uruhare muri jenoside aho bari hose n’iyo baba baragizwe abere n’inkiko. Bivuga ko nta n’agaciro aha ubucamanza igihe cyose butemera ibirego bugejejweho bishinja abantu ibyaha bya jenoside. Mu mvugo irimo amagambo atyaye arasaba abanyamuryango ba Ibuka kujagajaga isi yose aho abanyarwanda bahungiye, bityo ngo « abashyikirizwa ubutabera bagashyikirizwa ubutabera, abahungetwa bagahungetwa, abateshwa umutwe bagateshwa umutwe n’ibindi byashoboka bikaba byakorwa ». Ibyo bindi « byashoboka » mu marenga yacu y’ikinyarwanda byumvikanye ko ari ibikorwa by’ubwicanyi birimo gutegurwa. Amateka igihugu cyacu cyanyuzemo atwereka ko iyo amagambo nk’aya avuzwe ku mugaragaro ibiyihishe inyuma biba ari byinshi.
2) Iscid asbl yongeye kwibutsa abantu bose ko jenoside yahekuye u Rwanda ari ubwicanyi bwakorewe bamwe mu baturage bazira icyo baricyo, bazira kuvuka mu bwoko runaka kandi ntacyo bakoze kugirango bavuke muri ubwo bwoko. Ni muri urwo rwego Iscid asbl itangazwa no kumva Dr Jean Damascène Bizimana, umuyobozi wa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside, hamwe n’abandi bazwiho gukaza umurego mu kwamamaza ingoma ya FPR, badahwema kwibasira urubyiruko rwibumbiye muri Jambo asbl babita ko ari abana bakuriye mu ngengabitekerezo ya jenoside kubera imiryango bakomokamo. Urwo rubyiruko rurimo abana bo mu moko y’abahutu n’abatutsi bahujwe no gushakira hamwe icyakunga abanyarwanda. Bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo byabo ku bibazo biri mu gihugu no ku bisubizo bumva byaba biboneye. Dr Jean Damascène Bizimana n’abandi batekereza nkawe kandi byitwa ko bafite imirimo ikomeye yo kurwanya icyatuma amahano yabaye mu gihugu atazasubira bari bakwiye gutanga urugero bakamenya ko kurwanya jenoside nyabyo ari ukumvisha buri wese ko nta mpamvu n’imwe umuntu yakwicwa cyangwa ngo atotezwe azira ubwoko bwe, umuryango avukamo, uwo yashatsemo, akarere cyangwa idini rye.
3) Iscid asbl irasanga leta y’u Rwanda, aho gukomeza guhembera amacakubiri n’inzangano mu banyarwanda hashingiwe ku mateka y’intambara n’ingaruka zayo bivugwa mu buryo bubogamye, ikwiye gushaka gahunda zihamye zikemura ku buryo budasubirwaho ibibazo byatewe n’iyo ntambara : harimo gushyiraho ubutegetsi buhumuriza abanyarwanda bose, nta vangura, ubutegetsi bwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ubwisanzure bwa buri wese n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubutegetsi bwubahiriza amahame ya demokarasi. Iscid asbl irashimangira ko ubutegetsi bwubahiriza ayo mahame aribwo bwonyine bushobora kuba umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge, ni bwo bushobora gukemura ikibazo cy’ubuhunzi. Ntabwo ikibazo cy’impunzi ubu ziyongereye cyane kurusha izariho mbere y’1994 cyakemurwa no kuzihiga zibuzwa amahwemo mu bihugu zahungiyemo hirya no hino ku isi. Impunzi ni abanyarwanda bifuza gutaha mu gihugu cyabo mu mahoro cyangwa bakaguma aho bari ariko badatinya gusura bene wabo igihe cyose babyifuza. Icyo izo mpunzi zifuza ni ubutegetsi buboneye mu gihugu zahunze. Tuributsa ko ubu impunzi atari ubwoko bumwe gusa kandi zose zidafite isano n’ubutegetsi bwariho mbere y’uko FPR itsinda intambara. Kuva imyaka 26 ishize nta gihe abanyarwanda batatorotse igihugu bahunga ingoma y’igitugu yica abaturage, abandi bakaburirwa irengero cyangwa bagafungirwa ubusa. Izo mpamvu zitera ubuhunzi nizo zikwiye kwitabwaho hakubakwa igihugu buri muturage yishimiye kubamo.
4) Icyorezo cya Covid-19 kirimo guhitana abantu benshi ku isi kandi gifite ingaruka nyinshi ku bukungu no ku mibereho y’abaturage. Mu Rwanda cyasanze hari ibibazo byinshi by’ubukene ndetse n’inzara biterwa n’impamvu zinyuranye harimo kuba imipaka y’u Rwanda n’ibihugu bibiri dusanzwe duhahirana cyane, u Bugande n’u Burundi, yarafunzwe kubera ibibazo bya politiki. Icyorezo cyaje cyiyongera ku bibazo bisanzwe mu gihugu uretse ko cyo cyafunze umupaka wo mu kirere (ibibuga by’indege) bikaba bifite ingaruka ziremereye ku bukerarugendo no ku zindi ngendo z’ubucuruzi ndetse n’inama mpuzamahanga byinjizaga amadovize. Icyo ni igihombo gikomeye ku bukungu bw’igihugu muri rusange. Ibyo bibaye mu gihe hari hamaze iminsi havugwa imirwano hagati y’ingabo z’u Rwanda n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Kigali, imirwano yabereye mu ntara ya Kivu y’amajyepfo no mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru aho bamwe mu basilikare bakuru ba FDLR, aba FLN ndetse n’aba RNC (cyangwa abitirirwa RNC) bishwe cyangwa bagakomeretswa, abandi bagafatwa bakajyanwa mu Rwanda. Ibyo na none biraba mu gihe havugwa indi mirwano cyangwa igisa nayo hagati y’inyeshyamba za Red Tabara zitoreje mu Rwanda zigamije guhirika ubutegetsi bw’i Burundi. Izo nyeshyamba nazo zibarirwa mu ntara ya Kivu y’amajyepfo hasa n’ahahindutse ikotaniro.
5) Iscid asbl irasanga ibyo bibazo byose bivuzwe haruguru hamwe n’ibindi bitutumba (hagati y’u Rwanda na Tanzaniya urujya n’uruza rw’amakamyo atwara imizigo rusa n’urwahagaze muri iki gihe) ari ibimenyetso by’uko ubutegetsi bwa FPR bukwiye kwemera inzira yo gushaka amahoro arambye bushyira imbere politiki zibanisha abanyarwanda hagati yabo ubwabo ndetse no hagati y’u Rwanda n’ibihugu duhana imbibi. Mu by’ukuri nyuma y’imyaka 26 FPR imaze yonyine ku butegetsi hakenewe impinduka ikomeye muri politiki y’u Rwanda. Iyo mpinduka icyo isaba ni ubushake bw’abanyarwanda ubwabo no gushyira mu gaciro. Impinduka inyuze mu mivu y’amaraso twabonye ububi bwayo kandi turacyahanganye nabwo. Birakwiye ko dukura isomo mu mateka yacu tugashaka uko twubaka igihugu kizima tuzaraga abana n’abuzukuru bacu.
Bikorewe i Bruxelles, tariki ya 15/05/2020 Jean-Claude Kabagema Président wa Iscid asbl Télécharger: ISCIDasbl_IsabukuruYa22_iyicwa_SethSendashonga.pdf
|
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU: Ikibazo cya Paul Rusesabagina agisangiye n’abanyarwanda benshi Ntabwo twemera igitugu n’ubwicanyi bya FPR Nyuma y’ubushimusi bwakorewe Paul Rusesabagina ubwo yaranyuze i Dubai ategereje gukomeza urugendo rwe, Ikigo kitiriwe Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la citoyenneté démocratique, aribyo Iscid asbl mu mvugo ihinnye) kiramenyesha abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira :
1) Iscid asbl irasaba ko hagaragazwa vuba na bwangu uburyo Paul Rusesesabagina yashimuswe, aho byakorewe n’abantu bose cyangwa inzego z’ubutegetsi zabigizemo uruhare. Iscid asbl iramagana kandi yivuye inyuma iryo shimutwa, kimwe n’ibindi bikorwa by’ iterabwoba n’ubwicanyi leta ya FPR Inkotanyi ikorera abanyarwanda ibasanze mu bihugu basabyemo ubuhungiro cyangwa ibyo banyuramo bari mu ngendo zinyuranye hirya no hino ku isi. Kubera izo mpamvu Iscid asbl irasaba ko, mu rwego rwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba n’ubushimusi, amahanga ashyira igitutu ku butegetsi bwa FPR Inkotanyi bugasubiza Paul Rusesabagina uburenganzira bwe bidatinze, byaba ngombwa akazakurikiranwa hakurikije inzira zemewe n’amategeko.
2) Iscid asbl iributsa abantu bose ko Paul Rusesabagina ari umwe mu banyarwanda bagize ubutwari bukomeye mu mahano yagwiriye u Rwanda mu w’1994 ubwo yahishaga abatutsi n’abahutu bahigwaga (abantu barenga 1200) muri hôtel des Mille collines yarabereye umuyobozi. Birakwiye kwibutsa ko muri icyo gihe Paul Kagame warwaniraga gufata ubutegetsi ayoboye ingabo za FPR yohereje intumwa muri Loni kuvuga ko abatutsi barangije kwicwa, ko nta bundi butabazi bari bakeneye. Ubutwari bwa Paul Rusesabagina bwamenyekanye ku isi yose kubera film yitwa Hotel Rwanda, ikaba yarakinwe ishingiye ku myitwarire ya Rusesabagina nk’umuntu usanzwe ariko w’inyangamugayo washakaga gufasha abantu barengana. Nyuma y’iyo film Paul Rusesabagina yahawe ibihembo byinshi birimo icyo yashyikirijwe na Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Georges W. Bush, mu w’2005.
3) Iscid asbl iributsa ko Paul Rusesabagina wahunze ubutegetsi bwa FPR ku mpamvu z’umutekano we yagize uruhare rukomeye mu kwamagana ubwicanyi, iterabwoba n’akarengane byakorerwaga abaturage yasize imbere mu gihugu. Ibyo yabikoze yifashishije Fondation Hotel Rwanda ikora imirimo y’ubutabazi ndetse n’ibikorwa bya politiki yagiye yitabira harimo ishyaka PDR Ihumure yashinze, ubu iryo shyaka rikaba riri mu mpuzamashyaka MRCD nayo ifatanije n’abandi banyarwanda barwanya igitugu mu rwego nyunguranabitekerezo bise Rwanda Bridge Builders.
4) Paul Rusesabagina ashimuswe n’ubutegetsi bwa FPR azira ibitekerezo abanyarwanda benshi bashyigikiye byo kurwanya ubwicanyi, igitugu n’akarengane bya FPR. Abo banyarwanda barimo impunzi zikabakaba miliyoni zikwiye imishwaro hirya no hino ku isi, barimo n’abaturage benshi bari imbere mu gihugu babuze uko binyagambura, bamwe bakicwa, bakanyerezwa, bagafungirwa ubusa, bagasenyerwa amazu nta ngurane y’indi, abandi bakarandurirwa imyaka, bakicishwa inzara, n’ibindi byinshi. Ibyo biraba mu gihe Perezida Kagame umaze imyaka 26 ku butegetsi yahinduye itegekonshinga kugirango yihe uburyo bwo kuguma ku butegetsi kugeza mu mwaka wa 2034.
5) Iscid asbl irasaba Umuryango mpuzamahanga (communauté internationale) gutabara abanyarwanda ku buryo bwihutirwa bahereye ku mpamvu zahagurukije umuntu nka Paul Rusesabagina wamamajwe n’ubwitange yagize arengera ikiremwamuntu. Gukemura ikibazo cya Paul Rusesabagina nta kindi bisaba uretse gufasha abanyarwanda gukuraho ingoma y’igitugu ibatsikamiye cyane igasimburwa n’ubutegetsi bushingiye ku matwara ya demokarasi, ubutegetsi bwita ku mutekano wa buri munyarwanda, ubutegetsi budashingiye ku ivangura iryariryo ryose.
6) Iscid asbl yongeye kwibutsa ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bitera u Rwanda inkunga ko gukomeza kurebera ubwicanyi, ubushimusi, inyerezwa ry’abaturage n’andi marorerwa ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi budahwema gukorera abaturage, haba imbere mu gihugu, haba mu bihugu bahungiyemo, ari uburyo bugaragara nko kubishyigikira. Muri urwo rwego tuributsa ko Perezida Kagame yigambye ku mugaragaro ko ariwe wicishije Seth Sendashonga (Nairobi, tariki ya 16/05/1998). Ubutabera bw’Afurika y’Epfo nabwo bwatangaje ko abishe colonel Patrick Karegeya (Johannesbourg, tariki ya 31/12/2013) boherejwe na leta y’u Rwanda. Sergent Emile Gafirita nawe yanyerejwe (Nairobi, tariki ya 13/11/2014) ubwo yiteguraga kujya mu bufaransa gutanga ubuhamya bushinja FPR iraswa ry’indege yaritwaye ba perezida Yuvenali Habyarimana w’u Rwanda na Sipiriyani Ntaryamira w’u Burundi, tariki ya 6 mata 1994. Ntabwo turibagirwa ubundi bwicanyi nk’ubwahitanye Rwigara Assinapol (Kigali, tariki ya 04/02/2015) cyangwa Kizito Mihigo (Kigali, tariki ya 16/02/2020). Izo ni zimwe mu ngero z’amarorerwa adashidikanywaho ko yakozwe n’ubutegetsi bwa FPR amahanga arebera. Iscid asbl irasaba ikomeje abatera u Rwanda inkunga kurushaho gushishoza aho kureba inyungu z’agatsiko kikubiye ubutegetsi zonyine.
Bikorewe i Bururuseli, tariki ya 04/09/2020 Perezida wa Iscid asbl Jean-Claude Kabagema
Télécharger: ISCIDasbl-Ishimutwa%20rya%20Rusesabagina.pdf
|