Tumenye intego za ISCID asbl Institut Seth Sendashonga pour la citoyenneté Démocratique aribyo ISCID ni ishyirahamwe ry’abantu biyemeje gukomeza amatwara n’ibitekerezo byaranze Nyakwigendera Seth Sendashonga mu birebana no guharanira uburenganzira busesuye bw’umunyarwanda. Harimo kugira ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi nyayo, kugira leta yubahiriza amategeko, irengera ikiremwamuntu kandi irwanya akarengane , no kugira ubwisanzure bw’itangazamakuru. Muri urwo rwego ISCID asbl ifite mu ntego zayo ibi bikurikira : 1. Gutegura ibiganiro n’inyandiko zifasha kungurana ibitekerezo no kwigisha rubanda ku bijyanye n’uburenganzira bw’umuturage ndetse n’ibyo nawe abazwa, ku bijyanye na demokrasi n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. 2. Kurwanya ibitekerezo, imvugo cyangwa ibikorwa bishobora guteranya abanyarwanda hashingiwe ku bwoko, ku turere, ku madini, cyangwa ibindi. 3. Gushyigikira ko abanyarwanda bayoboka inzira y’ubwiyunge nyabwo. 4. Gutera inkunga yatuma mu baturage havukamo intwararumuri zishishikajwe no kuyobora igihugu mu nzira ya demokrasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. 5. Gushyira imbere ibikorwa birwanya akarengane n’ibirengera abanyantege nkeya. 6. Gushakisha ibiburizamo cyangwa ibicubya intambara n’amakimbirane muri Afurika, no mu karere k’ibiyaga bigari by’umwihariko. 7. Gucukumbura bihagije no gusakaza muri rubanda umurage w’ibitekerezo bya politiki bya Nyakwigendera Seth Sendashonga ndetse n’abandi bagaragaje ibyo bitekerezo bakanabyitangira haba mu Rwanda cyangwa mu karere karwegereye. 8. Ishyirahamwe ISCID ryatangiye mu mwaka w’1999, rifite icyicaro i Buruseli mu Bubiligi.
|